Uncategorized

Jules Sentore – INTANGO Lyrics

Jules Sentore - INTANGO Lyrics
Jules Sentore – INTANGO Lyrics

Jules Sentore – INTANGO Lyrics. inshuti iruta inshuro
Inshuti igusiga indi
Kandi icumu rizagucungura
Ntumenya uwaricuze

Ikakwimana k’urugamba
Naho musangiye intango
Intangiriro idasanzwe
Bwavagamo igihango

Ngiy’intango y’urukundo
Ngaya amahoro duhuje twese
Iki gihango ni nk’umurunga
Nkutumiye ku ntango (*2)

Ntakiruta ubupfura
Imfura ziragahora i Rwanda
Nkunda aho zitaramiye
Nkashima iyo zigabirana

Mbe ntango iremye imiryango
Igacyuza ubukwe mu bantu
Akanyamuneza ko mu misango
Ntakiruta nko kubana

Ngiy’intango y’urukundo
Ngaya amahoro duhuje twese
Iki gihango ni nk’umurunga
Nkutumiye ku ntango (*2)

Imihigo yose igira intango
Ukaba intwari bakagushima
Imfura zose zikakurata
Nkutumiye ku ntango

Noza intambwe Nshuti yajye
Uhamye intego mu buzima
Iki gicaniro kiguturwe
Nkutumiye ku ntango

Ngiy’intango y’urukundo
Ngaya amahoro duhuje twese
Iki gihango ni nk’umurunga
Nkutumiye ku ntango (*4)

Diana Hamilton – ADOM (Grace) Lyrics

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button